Bamwe mu barwanya leta ya Kigali ngo bahoze mu buyobozi bwayo

Koko abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi. Bamwe mu bakurikirana politiki yo mu Rwanda  bavuga ko bamwe mu  barwanya leta ya Kigali baba mu buhungiro ari abahoze mu mirimo ikomeye , bahembwa neza barya neza nyuma bikarangira bafashe indege bagana iya mahanga, ariko kugirango boroshye ubuzima bagashinga amashyaka bariramo.

Bimaze kumenyerwa ko hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda avuka buri munsi, ndetse akanatangaza ku mugaragaro ko yiteguye kuzana impinduka mu banyarwanda baba abahunze igihugu, abadashyigikiye ubutegetsi babarizwa ku mugabane w’u Burayi na Amerika ndetse n’ahandi.

Umwe mu banyapolitiki utifuje ko izina rye ritangawa ati:”Ayo mashyaka avuka buri munsi, ikintu gitangaza benshi n’uburyo abayashinga bavuga ko baharanira impinduka, ibikorwa byabo bidakunda kuramba. aho ahanini usanga biterwa n’abayabarizwamo baba bishakira indonke n’inkunga z’imiryango mpuzamahanga naza Guverinoma z’ibindi bihugu, abandi ugasanga Politike yabo ahanini y’ubakiye ku kinyoma k’uburyo bidatinda kwigararagaza.”

Umuhanga yaravuze ngo “Biragoye gutsinda urugamba wagiyemo nta mpamvu.” kandi Urugamba rwose rurwanwa n’abaturage kandi abaturage ntibajya gushyigikira urugamba nta mpamvu. Abenshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni abigeze kububamo cyangwa bavuye mu gihugu kubera ibindi bibazo birimo ibyaha basize bakoze.

Bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda, bakunze kwifashisha inzira ikomoka mu gihugu cya Congo  mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hifashishijwe imitwe y’inyeshyamba ikibarizwamo.

Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyakomeje kugaragaza ko kiri kwitegura intambara gishakisha intwaro z’intambara zikomeye zirimo indege zo mu bihugu bitanduka nko mu Burusiya, Ubushinwa n’ibindi.

Si ibi gusa kuko DRC yanashatse abacanshuro batandukanye bo kuyifasha mu ntambara, barimo abakomotse muri Rumania, Uburusiya ndetse n’ahandi.

DRC kandi yakunze kugaragaza ko idashobora kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ko ahubwo iki gihugu kigomba guhangana n’u Rwanda bavuga ko rutera uyu mutwe inkunga.

Nubwo hari abarwanya leta bayihozemo , hari bamwe bitahiye kwa Rurema ariko basize bandagaje imiryango yabo, urugero nka Hon.Safari Stanley wabaye depite na Senateri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda wavuzweho kwambura abantu.

Tekereza uri umukwe wa Safari wibereye mu bantu ukumva bavuga ko sobukwe yari manyanga kugeza ubwo ahekenya facture kubera ubwambuzi. Ngo uyu mugabo yari abereyemo ideni mugenzi ,mu buryo bwo kumwiba  yamuhamagaye ngo amusange ku nteko ishingamategeko amwishyure agezeyo na facture ayimuhereje arayirya arayimira.

Abazi ibya opozisiyo bavuga ko ari nk’urugamba ngo ntushobora gutangingiza urugamba nta mpamvu nyamakuru  ihari.

Ati:”Abo Bantu batangije opposition bafite ubusembwa bujyanye bamwe n’bujura, abandi bujyanye na genoside yakorewe abatutsi, abandi bujyanye n’ingenga bitekerezo ya jenoside.Hari abananiwe n’igisirikare(indiscipline), abandi gushaka imibereho mu Burayi bibwira ko barya batavunitse.Hari  n’a bananiwe inshingano kubera ubuswa . ”

Nyirubutagatifu Vedaste

 4,351 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *