Ntibavuga rumwe ku bujura no kunyaga ibibanza mu Ntara y’Amajayaruguru

Mu gihe hari amategeko avuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kunyaga ntibikwiye mu bihe igihugu kigezemo.Mu karere ka Musanze ho ngo babigize bizinesi.

Umuturage witwa  Jules, avuga ko  ngo rugikubita, na mbere yuko hatangizwa umushinga wo gukata ibibanza muri site ya Gakoro iherereye mu kagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze, ku bwumvikane n’abo bahana imbibi, bari bemeye ko buri wese yagira icyo yigomwa hakaboneka imihanda igera kuri ubu butaka bwabo. Ibi byarakozwe bityo ubutaka bwabo bwari bufite ubuso bwa  1200 m2, buza kugerwaho n’umuhanda, bamaze gutanga ubwo bumvikanyeho n’abo badikanije, bityo basigarana ubutaka bwabo bwuzuye kandi buri hamwe.

Ati:”Aho mushinga  wo gutunganya site ya Gakoro uziye, babwiwe ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’uyu mushinga, maze batangirira bundi bushya, binjira muri uyu mushinga n’ubutaka bwabo bungana na  1200 m2. Aha ngaha ho, hagombaga gukurikizwa itegeko rya 25% buri wese yagombaga gutanga nk’uruhare rwe muri uyu mushinga. Imibare ikaba igaragaza ko bamaze gutanga 25% hagombaga gisigara 900 m2, ivuyemo ibibanza bitatu byuzuye bifite ubuso bwa 300 m2, ubuso bwemewe muri site.

Akomeza avuga ati:” Ngo igihe cyarageze komite ya Gakoro iza gukata ibi bibanza, maze ku buryo butunguranye, bahabwa ibibanza 2 gusa nabyo bitujuje ibipimo bya 300 m2, maze ubuso bwasagutse bajya kubuhabwa hafi y’umugezi wa Muhe, ahatemewe kubakwa kuko ari mu manegeka. Ngo igitangaje muri ibyo ariko nuko abari bafite ubutaka muri aya manegeka, batanarebwa n’uyu mushinga kuko nta butaka bwo guturwamo bari bafite, ngo bahawe ibibanza byuzuye mu butaka bwabo bwitaruye nyine umugezi wa Muhe, ikintu bafata nk’akarengane gakomeye bakorewe.

Abajijwe icyifuzo cye kijyanye n’iki kibazo bahuye nacyo, Jules yavuze ko ibibazo byose byavutse muri aya masite byatewe nuko akarere katereye iyo ntigakurikirane ibibazo bigenda bivuka muri iki gikorwa, bakabiharira aba batekinisye none bakaba aribo bica bagakiza.  Jules akaba abona rero ko abakozi b’akarere bakagombye guhaguruka bagakurikirana ibibera muri aya masite, bityo nkabo babona bararenganijwe , bakaba basubizwa ibibanza byabo bemererwa n’amategeko.

Nsengimana, meya wa Musanze avuga ko abaturage bafite ibibazo bagombye kwegera inzego zibishinzwe ngo zibakemurire ikibazo mbere yo kwitaba itangazamakuru.

Ati:”Si nimva  impamvu uyu muturage yahisemo kwitabaza  itangazamakuru atabanje kugera ku buyobozi burebwa n’iki kibazo ngo bube bwamukemurira ikibazo,ndumva arizo nzira nziza.”

Uwitonze Captone

 767 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *