Igiciro cy’ibirayi cyaragabautse icy’inzoga kiratumbagira byumvikane ko abaryi b’ifiriti bari ku idembe naho abafata agasembuye mu gahinda

Akanyamuneza ni kose ku maso ya benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi kimanutse kikagera kuri 400FRW kivuye ku 1000frw.

Mu mezi ashize, mu karere ka Musanze ku gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi, igiciro cyari ku mafaranga 1000, hakaba n’ibyaguraga 800 bitewe n’uko ubwoko bwabyo bugenda burutana mu gukundwa na benshi, hari n’ubwo mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ikiro cy’ibirayi cyageze ku 1200FRW no hejuru yayo.

Ni ibintu byagoye benshi kwakira iryo zamuka ry’ibiciro, nyuma y’uko kuj mwero wabyo bari bamenyereye kubigura ku giciro gito, ni ukuvuga hagati y’amafaranga 150 na 200.

Muri iyi minsi, ni bwo bamwe batunguwe no kujya ku isoko, basanga ibiciro by’ibirayi byatangiye kumanuka, uwitwaje amafaranga y’ibiro 10 agatahana ibiro 20.

Mu gihe abaryi b’ibirayi babyinira ku rukoma abanywi b’agasembuye bararrira ayo kwarika , hagati mu kwezi k’Ukuboza 2024,  by’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17,9%.

Mu Ukuboza 2024, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,8%.

Ugereranyije Ukuboza na Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 1,6%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,4%.

Kugirango umusaruro w’ibirayi wiyongere byabaye ngombwa ko mu Ukuboza 2023 , abahinzi  hafi  240 bo mu Turere twera ibirayi turimo Musanze, Burera, Gicumbi, Nyabihu na Rubavu, bahahawe ibikoresho bigizwe n’imyambaro n’amapompo akoreshwa mu gutera ibirayi umuti, bote, arozware zikoreshwa mu gusukira ibihingwa n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo guhabwa ibikoresho  abahinzi bahawe amahugurwa abashishikariza  kujya bamenya ikiguzi cy’ibyo bashoye, kugira ngo n’igihe basaruye babashe kumenya niba barungutse cyangwa  baragize igihombo.

Kuva iyi gahunda yatangira, abahinzi basaga 800 bahagarariye abandi ni bo bamaze kugerwaho n’ayo masomo ndetse n’ibikoresho.

Icyiciro cy’abasoje bene ayo masomo kigizwe n’abagera kuri 240 baturuka mu makoperative 20 akora ubuhinzi nw’ibirayi. Ibikoresho bahawe bifite agaciro k’asaga Miliyoni 11Frw.

Uwitonze Captone

 862 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *