Nyamasheke: Croix Rouge y’u Rwanda yatashye umuyoboro w’amazi wa kirometero 8,2

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Karengera-Gitwa buvuga ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakemuye ikibazo cy’ibura ry’amazi cyari kimaze iminsi gihangayikishije icyo kigo ndetse na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihombo  bagituriye ubwo hatahwaga ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza  wubaki we  abatuye bo  muri ako gace  kuri uyu wa kane  tariki 20/03/2025.

Abatuye muri aka gace bari basanzwe bivomera amazi yo mu migende, kuko byari bigoye kuzamura amazi ngo abasange mu misozi miremire  mbese bari  baraciye ukubiri n’amazi meza mu gihe ariyo soko y’ubuzima, nk’uko bamwe muri bo babyivugiye ubwo bashyikirizwaga uwo muyoboro.

Karasira Wilson,  Perezida wa Croix Rouge  y’u Rwanda yavuze ko uwo muyoboro  w’amazi  wa kirometero 8.2km, ugeza amazi meza ku baturage 6,000 bo  mu Kagali ka Muhororo watwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri  78,000,000 frw.

Uyu muyoboro wubatswe ku nkunga ya Autriche  , ukaba waratangiye gufasha mu gutanga amazi ku baturage batuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Gihombo.

Abaturage bagejejweho  amazi n’uwu muyoboro by’umwihariko abo mu Murenge wa Gihombo , bavuga ko kuri bo kuba bafite amazi ari ikintu kidasanzwe bafata nk’igitangaza, kubera ko igihe cyose babayeho batigeze bagira amahirwe yo kugerwaho n’amazi.

Barekayo Daniel, umuyobozi w’ikigo cya Karengera-Gitwa yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yibutse kubaha amazi meza bigatuma basezera kunywa amazi y’ibiziba.

Ati :“Twabonaga amazi tuyakuye mu bishanga ahantu haba hari umurongo w’abantu benshi, udashoboye kuyivomera akayavomesha.Tugiye kubungabunga iki gikorwa nk,icyacu amanywa na nijoro kuko yaje akenewe cyane haba kw’ ishuri no mu miryango abanyeshuri baturukamo.Aya mazi tuzayakoropesha ibyumba by’amashuri , tuyatekeshe mu gikoni andi tuyanywe.”

Bimwe mu bikorwa bya  ECOCARE PROJECT ni byinshi ikaba yaratanze  amatungo magufi ku miryango 180 itishoboye 180, afite agaciro ka  19,200,000 Rwf, yatanzwe  mu tugali twa Butare muri Gihombo na Muhororo muri Kirimbi. Yafashije imiryango 350 kunoza uburyo bwo guteka no bubungabunga ibidukikije (Kubaka rondereza na pressure cooker na wander bag) byatwaye agaciro ka 21,000,000 Rwf.
Gukora cooperative 2 z’abagore zifite abanyamuryango 120 no kubagurira ubutaka 1.5ha, n’inyongeremusaruro muri Butare na Muhororo. Agaciro ni 17,000,000Rwf

Uwitonze Captone

 1,513 total views,  5 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *