Diamond yahakanye gusaba imbabazi Zari amwingingira ko basubirana
Diamond Platnumz yahakanye ibivugwa ko yaba yaratangiye kwingingira Zari Hassan babanaga kumuha imbabazi, yemeza ko nubwo amaze iminsi akora ingendo muri Afurika y’Epfo aba yagiye guhura n’abana babyaranye gusa.
Urukundo rw’aba bombi rwageze ku ndunduro ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin]. Zari yavuze ko yasheshe uwo mubano ku bwo kunanirwa kwihanganira gucibwa inyuma, undi avuga ko yari yaramuburiye kwitegura kuzamubonana n’abagore benshi bitewe n’umwuga akora.
Diamond yongeye kubazwa n’ikinyamakuru Global Publishers cyo muri Tanzania ku bijyanye n’uko umubano we na Zari wifashe muri iki gihe, cyane ko hari inkuru zacicikanaga mu bafana ko ashobora kuba asigaye ajya muri Afurika y’Epfo amusanzeyo mu ibanga ngo bacoce ibibazo byabo.
Uyu muhanzi yabihakanye avuga ko atagishishikajwe no kongera kwigarurira uwo bahoze babana, ati “Ntabwo njya muri Afurika y’Epfo ngiye kugirana ibiganiro na Zari, ahubwo mba nagiye kureba abana banjye. Abavuga ko ndi kumusaba imbabazi ni abadafite amakuru n’abakwirakwiza ibihuha.”
Zari muri iki gihe yirerana abana batanu barimo uwitwa Pinto, Quincy na Didy yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ndetse n’abandi babiri Nillan Dangote na Latifah Dangote yabyaranye na Diamond, uyu unafite undi mwana yabyaranye na Hamisa Mobeto.
Mu biganiro bitandukanye Zari yagiye asobanuramo iby’umubano we na Diamond yakunze kumvikanisha ko yamukundaga ariko yababajwe no kuba yaramusuzuguye yinjira mu bushurashuzi no kuryamana n’abandi bagore benshi.
Uyu mugore aheruka kubwira itangazamakuru ryo muri Kenya ko adateganya gushaka undi mugabo ubwo yari abajijwe ku gisubizo yaha uwagerageza kumwegukana muri iki gihe, by’umwihariko byuririye ku nkuru z’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana muri icyo gihugu witwa Ringtone Apoko uhora avuga ko azava ku izima ari uko babanye.
1,713 total views, 1 views today