Polisi irakangurira abatunze imbwa gufata ingamba zituma zidateza ibibazo
Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze n’aboroye imbwa gufata ingamba zituma zidateza ibibazo; mu byo basabwa hakaba harimo kuzirinda kuzerera ku gasozi kugira ngo zitarya abantu n’amatungo cyangwa zikabangamira umudendezo wa rubanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ibi Polisi ibikanguriye Abaturarwanda kubera ko hari imbwa zikomeje kugaragara zizerera ku gasozi; aho ziteza ibibazo bitandukanye.
Ku gicamunsi cyo ku itariki 31 z’ukwezi gushize, imbwa zizerera ku gasozi zariye ihene eshanu z’umwe mu batuye akagari ka Rugoma, mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe; imwe muri zo biyiviramo gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP), Theobald Kanamugire yibukije ko imbwa zigomba kwambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uzitunze agomba kuzikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 009/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu rugo, umutwe waryo wa gatatu, ingingo ya 7.
Iri teka rivuka ko mu Mijyi, mu nsisiro no mu midugudu, umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyesha Ubuyobozi bwa Polisi bumwegereye cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho atuye.
Ingingo yaryo 8 yerekeye amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa ivuga ko mu Mijyi; ibyemezo byo ku ngingo ya 4 n’iya 5 z’iri Teka bikurikizwa ku mbwa zifashwe zizerera uretse ibyerekeye amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Frw) ku munsi yo kuzirinda no kuzigaburira.
Ingingo ya 9 y’iri Teka ivuga ko imbwa zizerera zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polisi aho zigaragaye hose.
Aho kugira ngo imbwa zigurishwe mu cyamunara cyangwa se zicwe, zishobora guhabwa ibigo bya Leta kugira ngo zikorerweho ubushakashatsi habanje gutangwa uruhushya n’Ubuyobozi bw’Akarere nk’uko biteganywa n’iri Teka; ingingo yaryo ya 10 yerekeye ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera zitagomba kwicwa.
CIP Kanamugire yagize ati,”Imbwa ni iy’umuntu ku giti cye cyangwa umuryango. Si iy’umudugudu cyangwa iy’akagari. Abazoroye n’abazitunze bagomba kuzirinda kurenga aho zigomba kuba ziri kubera ko iyo zigiye ku gasozi zibangamira umudendezo wa rubanda muri rusange. Abatazitaho kugeza ubwo zibacika; bamenye ko bazabihanirwa.”
Yibukije abatembereza imbwa ko bagomba kuzambika umushumi wabugenewe mu ijozi; kandi bakawufata; ndetse ko bagomba kuba bitwaje icyangombwa kigaragaza ko zakingiwe; kandi ko uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ibibazo aho zicishwa.
police.gov.rw
1,769 total views, 1 views today