Umuhanzi nyarwanda yarwaye indwara iterwa n’umwanda
Khalfan umwe mu bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubu ari mu bitaro aho yafashwe n’indwara ya typhoïde. Ni nyuma y’ igitaramo bakoreye mu karere ka Musanze.
Nyuma y’igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye i Gicumbi umwe mu bagize itsinda rya Just Family (Bahati) yagiye mu bitaro kubera umutima, nyuma arasezererwa arataha.
Nyuma y’igitaramo cy’i Musanze, umuraperi Khalfan ugiye mu irushanwa bwa mbere ndetse wagaragaje kwitwara neza muri ibi bitaramo ubu nawe ari kwa muganga.
Mu gitondo cya none nibwo twavuganye n’uyu muhanzi atubwira ko ari mu bitaro, gusa ngo na mbere y’igitaramo i Musanze yumvaga atameze neza.
Yatubwiye ko bavuye i Musanze bari gutaha i Kigali ari bwo yakomerejwe, aza asinziriye nta ntege.
Ageze i Kigali ngo yahise aca kwa muganga hafi y’aho atuye agura ibinini byamufasha kuko yibazaga ko ari umunaniro.
Ku cyumweru ariko bwakeye yakomerejwe ajya kwisuzumisha kwa muganga aho atuye mu Bibare/Kimironko.
Bahise bamusangamo indwara ya Typhoide bamuha ibitaro.
Ati “ubu tuvugana ndimo serum ariko ndi koroherwa bashobora kunsezerera ngataha.”
Typhoïde ni indwara iterwa n’agakoko ka bacteria ko mu bwoko bwa Salmonella, kagezwa n’abantu mu mazi cyangwa mu biryo maze kagakwirakwira mu bantu banyoye ayo mazi cyangwa bariye ibyo biryo. Aka gakoko gashobora kumara ibyumweru mu mazi cyangwa ibidendezi katarapfa.
Umuntu kageze mu mubiri ashobora kukamara igihe kinini cyane, kaniyongera ubwinshi, ariko ntarware. Ahubwo akaba ashobora kugakwirakwiza mu biva mu mubiri we.
Kajya kuba mu rura ruto no mu maraso buhoro buhoro, iyo tumaze kuba twinshi tukagera mu maraso tugera ku mwijima n’impundura no mu misokoro y’amagufa maze umuntu agatengurwa n’umuriro, gucika intege, umutwe, kuribwa ingingo no mu nda n’ibindi.
Iyo ugiye kwa muganga bahita babona izi bacteria za Salmonella ko zakubayemo nyinshi. Akenshi ugashyirwa mu bitaro nk’uko ubu uyu muhanzi byifashe. Za antibiotiques zinyuranye nizo abaganga bifashisha mu kuvura iyi ndwara yashyize hasi Khalfan ubu.
Kuyirinda ni ukwirinda kunywa amazi mabi cyangwa ibiribwa birimo imyanda.
uwicap@yahoo.fr
2,577 total views, 1 views today