Gasabo: Polisi yafashe umugore washakaga gutanga ruswa ngo umugabo we afungurwe
Ku itariki ya 3 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau- RIB) yafashe uwitwa Mukankusi Theopiste w’imyaka 45 y’amavuko ashaka guha umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruswa ngo amufungurize umugabo we wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Gisozi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Mukankusi yafashwe agerageza gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine na birindwi (47,000 Rwf)
Yagize ati:’’Uyu Mukankusi yaje kureba umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ukorera ku Gisozi, amusaba ko yamufunguriza umugabo we witwa Sekamana Ferdinand ukurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana uhafungiwe, nawe akamuha ariya mafaranga. Uyu mukozi yanze iyi ruswa, ahita abimenyesha Polisi iramufata, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa.”
SSP Hitayezu yaburiye abishora mu bikorwa byo gutanga ruswa kubireka bagategereza ubutabera bugakora akazi kabwo.
Yavuze ati: Turasaba abantu kwirinda kwishora mu bikorwa byo gutanga no kwakira ruswa ngo bahabwe cyangwa batange serivisi mu buryo budakurikije amategeko. Ni byiza ko babireka bagategereza ubutabera bugakora akazi kabwo, kuko nk’uyu wagerageje gutanga ruswa nawe yinjiye mu kindi cyaha mu gihe yashakaga kuburizamo ingaruka z’icya mbere cyakozwe n’umugabo we, none umuryango we awushyize mu bibazo biruta ibya mbere.”
SSP Hitayezu yakomeje yibutsa ko turi mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, asaba abaturage guhaguruka, bagafatanyiriza hamwe n’ubuyobozi kuyirwanya bivuye inyuma.
Yabivuze atya:”Turi mu cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa, ni nayo mpamvu dukangurira abaturarwanda bose, guhagurukira rimwe tukayirwanya, aho babonye ibikorwa nk’ibyo bagatanga amakuru kugirango abo bigaragayeho bashyikirizwe ubutabera.”
Yasoje avuga koi fatwa rya Mukankusi rikwiye kubera abandi bagitekereza gutanga ruswa isomo, bakamenya ko nta na rimwe bazihanganirwa kuko ruswa igira ingaruka zikomeye ku bukungu no ku mutekano w’igihugu.’’
Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’impano cyangwa indonke umuntu yahaye cyangwa yashatse guha undi kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.
police.gov.rw
1,395 total views, 1 views today